RPP-IMVURA, irindi shyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ryifuza kuzitabira amatora
Mu gihe amatora y’Umukuru w‘igihugu yegereje, mu Bwongereza havutse irindi Shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikaba rinatangaza ko rizaza guhatanira kuyobora igihugu mu matora yo mu kwa munani.
Ishyaka ryitwa ’Rwanda People’s Party Imvura’ rivutse vuba mu gihugu cy’u Bwongereza mu izina ry’umuyobozi waryo John Karuranga riratangaza ko n’ubwo FPR ari umuryango w’Abanyarwanda ikwiriye gushimirwa imyaka 16 imaze iyoboye ariko ko yari ikwiye kureka n’abandi bagategeka. Mu kiganiro John Karuranga yagiranye na BBC yatangaje ko bazaza guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda, ngo kuko Abanyarwanda bakeneye impinduka mu buyobozi.
Mu itangazo RPP Imvura yashyize ahagaragara harimo ko ryatangijwe tariki 14 Gicurasi 2010, rikaba rifite icyicaro I Kigali mu Rwanda, n’ubwo ryavukiye mu Bwongereza.
Muri iryo tangazo kandi harimo ko iri shyaka riharanira guhindura u Rwanda igihugu kigendera kuri Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, aho abaturage bashobora kwitorera abayobozi babo nyuma y’igihe cyagenwe ndetse n’aho abayobozi buzuza inshingano zabo.