Icyo ntangariza abanyarwanda ku nyandiko iherutse gusohoka mu kinyamakuru InyangeNews, yuzuyemo uguharabika n’ikinyabupfura gike

Banyarwanda banyarwandakazi;
Mugire amahoro mwese. 

Icyo ntangariza abanyarwanda ku nyandiko iherutse gusohoka mu kinyamakuru InyangeNews, yuzuyemo uguharabika n’ikinyabupfura gike

Nabonye inyandiko yanditswe n’uwitwa Umuhoza Alice, InyangeNews ku itariki ya 04/09/2014InyangeNews ni Ikinyamateka cya Leon Majeshi. Umutwe w’iyo nkuru uragira uti: “Umukuru wa RPP-Imvura mu Bwongereza yaba akorera leta y'Urwanda?” http://inyangenewss.com/index.php/usingjoomla/extensions/components/content-component/article-categories/328-umukuru-wa-rpp-imvura-mu-bwongereza-yaba-akorera-leta-y-urwanda

Kuri 23/08/2014 hari umuntu w’inkonkobotsi wanyandikiye ambaza niba nzi yuko haru umuntu wavuye i Rwanda wagiye gusura Umwami nandetse ngo amusaba yuko yataha. Nyuma nabajije Umwami niba koko ari ukuli hali umuntu waje kumusura amuzaniye ubutumwa bumeze butyo. Namubajije niba koko Manasseh yaramusuye nk’uko nabyumvise Umwami ubwe yanshuje ko nta muntu wigeze agera iwe muli ubwo buryo, ko rwose ntawe yigeze aca iryera. Ubwo nahise ntekereza neza koko nanjye nsanga ari ibihuha kubera impamvu imwe gusa. Iyo mpamvu si iyindi ni uko nzi neza ko  Umwami atambeshya cyangwa se ego abeshya abanyarwanda. 

Sinahagarariye aho rero, kuko nyuma yaho nafashe rwa rwandiko ndwoherereza Umwami  ariko amazina y’uwarwanditse atariho, kuko kuko urwandiko rwari rugenewe jye jyenyine. Nyuma y’umunsi umwe gusa, Bwana Majeshi, nk’umuvugizi w’ Umwami uko abyivugira, yanyoherereje “email” ansaba kugira icyo namusobanurira kuli ubwo butumwa nabajije Umwami. Majeshi yambajije abanditse ubwo butumwa nabonye n’impamvu batabwandikiye Umwami. Siniruhije musubiza kuko nasanze ari nta nshingano mfite zo kumubwira abo nandikirana nabo n’abo tuvugana bose. Hanyuma rero, nyuma gato Majeshi yansabye amafaranga. Namushujije ko ari nta mafanga ngira. Nyuma ambwira ko amerewe nabi mu buzima. Nahise nshaka no gushira amatsiko maze mubaza muli message amazina ye akoresha, kuko usanga hari abanyarwanda benshi muri twe bakoresha amazina y’amahimbano kubera ibibazo by’umutekano. 
 
Aho kumbwiza ukuri n’ikinyabupfura uko nari mubajije, Majeshi yanshubije amagambo yanteye ubwoba cyane, ku buryo byanteye kwibaza byinshi. Yaragize ati: “Ubuhanga bwo kuneka ni buke cyane. Ndabona maze kubona amakuru ahagije yo kugukoraho inkuru irambuye. Ejo ntuzavuge ngo ndaharabitse. Amazina yanjye uyashakaho iki? haba hari impamvu itumye uyacyenera? Hari ama-pound se ushaka kohereza? Ubanza uteri unzi, ubwo uraza kumenya” On Monday, 25 August 2014, 15:18, Ntakirutimana Mageshi This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it . Naratangaye maze sinazuyaza mpita mwishyura muli aya magambo: “Majeshi! Ejo ni wowe wansabye ko nagira icyo nakohereza none utangiye kumbwira utyo?. Ngaho rwose iyandikire ibyo ushaka muvandimwe” On Monday, 25 August 2014, 20:34, Rpp Imvura This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it
Hanyuma twaje no kuvugana kuli telephone. Ngiyi link y’ikiganiro twagiranye, namwe mwiyumvure. Majeshi yaje kugera aho ambwira amazina ye, uretse ko nari maze gufata icyemezo cyo kutazongera kuganira nawe. http://www.blogtalkradio.com/isangano-radio-yabaturage/2014/09/10/icyo-ntangariza-abanyarwanda-ku-nyandiko-iherutse-gusohoka-mu-kinyamakuru-inyang

Ku italiki ya 6/09/2014 sa 11.38am, niho nabonye message y’umuntu wambwiraga ko InyangeNews ya Majeshi yanyanditse ho amagamo asebanya, asa n’asesereza kandi anteranya n’Umwami cyane. Ku bwanjye rero, nk’umunyapolitiki, ntibintungura ko navugwaho ibibi cyangwa se ibyiza, kuko burya muli politiki abavuga akenshi baba bafite impamvu zabo n’inyungu zinyuranye mu byo bavuga. Iyo umuntu abaye umunyapolitiki rero aba yiyemeje no kuvugwaho, kubeshyerwa, gutukwa no kwica biturutse ku mpamvu z’ibyo aharanira n’ubangamiwe nazo uko abyitwayemo mu bushobozi bwe. Ibyo rero nanjye rwose narabyiyemeje, akaba aliyo mpamvu navuga ko ibyo banyanditseho atari ibitangaza n’ubwo ari ibinyoma. Nta gishya kuli jye. Yewe sinajya hariya ngo navuge ko uwanditse ibyo binyoma alijye yibasiye jyenyine, kuko witegereje neza wasanga ahubwo uwo yahemukiye cyane ari Umwami baganiriye mu ibanga hamwe n’abanyarwanda baharanira Ukwishyira Ukizana kawabo. Ku ruhande rwanjye, amagambo nk’ayo ndayamenyereye. 

Nkaba rero nanditse aya magambo kugira ngo n’uzayasoma wese azamenye ko ko ibyo birego n’ibinyoma byanditswe nta gaciro na gato bifite, nta shingiro bifite, bikaba bigamije gusa kuyobya abanyarwanda uburari no no kubabuza gukomeza guharanira uburenganzira bwabo. 
Ariko kandi, ku bijyanye na politiki niyemeje gukora, nabwira buli wese ko ibintu nk’ibi bidashobora guhagarika imirimo nkora, cyangwa se ngo bimbuze ubucuti nsanganywe n’Umwami kuva cyera cyane mu buto bwanjye. Umwami namunye nkiri uruhinja, nkura tuziranye neza kugeza n’ubu. Ntabwo rero amagambo nk’aya y’InyangeNews agamije kunyanganisha n’Umwami n’abanyarwanda muli rusange aliyo azahindura ibitecyerezo byanjye, haba ku bwami cyangwa se ku kwiyemeza gukorera igihugu cyange n’umutima wose. 
Mu gusoza ubu butumwa, ndasubiramo ko nasanze atari ngombwa gusubizanya na Majeshi muli ibi binyoma n’ikinyabupfura gike bye, aliko kandi nanone nsanga atari byiza guterera iyo gusa ngo nicecekere nteretse abanyarwanda icyo nagaye mu myitwarire no mu magambo ye, kugirango nabo ubwabo birebere kandi biyumvire ibyo twavuganye, hatabayeho guhabwa amakuru y’impuha ativugiwe na nyirayo ubwe. Ngiye link yikiganiro  najiranye na Bwana Majeshi. Nimwiyunvira ukobyangenze.
Murakoze mwese Mugire amahoro n’Imana y’I Rwanda
 
John V Karuranga, President
Rwanda People’s Party
www.rwandapeopleparty.org
This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it                                                                                                                
Skype: John.Karuranga

Copy: Leon Mugeshi, inyangeNews, email: This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it : telephone: 00254-770875727

Disclaimer

RPP-I is not responsible for contents displayed on this website. Ownership rests with contributors. All images are copyrighted to their respective owners. All content cited is derived from their respective sources.